Inkuru Nshya

Ikigo cy’Ubuzima,RBC, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, bakoze igikorwa cyo gutera imiti yica imibu hifashishijwe utudege duto tutagira abapiloti tuzwi nka drone  mu bishanga byo muri aka karere, hagamijwe kurandura Malariya.
kigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda,RAB, cyasabye abantu bose batunze imbwa by’umwihariko abatuye mu mijyi  n’ahandi hose hahurira abantu benshi  gufata ingamba zo gukumira izerera ry’imbwa , hirindwa ko zaruma abantu,zikaba zabanduza virusi y’ibisazi by’imbwa.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye itsinda ryabanya-Qatar baturutse muri kigo cya Qatar Leadership Center, abasaba nk’abayobozi gukora ibikorwa bifite akamaro batitaye ku makosa, kuko gukosa bisanzwe, ahubwo ari uguhaguruka ugakomeza inzira
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 azatangazwa ku wa Mbere, tariki ya 01 Nzeri 2025, guhera saa cyenda z’amanywa
Paul Rutikanga wamenyekanye avuga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, RBA, yasezeranye imbere y'Imana n’umukunzi we Uwera Caroline, bamaze igihe bakundana
Niyigaba Clement wamamaye ku izina rya 'DC Clement' mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, ari mu byishimo bikomeye, aho we n’umufasha we Manzi Ariane bibarutse abana b’impanga,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasura amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 16 ari mu mwiherero bitegura Irushanwa rya FIBA U16 AfroBasket 2025 rizabera mu Rwanda.
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage bagiye kwimurwa mu gice kizagurirwamo Pariki y’Ibirunga, hafunguwe ku mugaragaro ikigo cy’ubuhinzi bw’imboga giherereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko igihe cy’Umuhindo wa 2025, uhereye muri Nzeri kugeza Ukuboza, u Rwanda ruzagerwaho n’imvura iri ku kigero cy’impuzandengo gisanzwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Gaspard Musonera, yasabye ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano gukora igenzura rihoraho ku mikorere yabyo