Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko igihugu cy'u Rwanda cyafashe icyemezo cyo kwakira impunzi kuko cyakuye amasomo mu buhunzi, avuga ko mu bushobozi bucye igihugu gifite kizafasha abo bantu
Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) , yatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze kure ndetse  rwahaye akazi abantu barenga 500.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, cyatangaje amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, aho abiga Imyuga tekiniki n’Ubumenyingiro batsinze ku kigero cyo hejuru
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko nta muhuza ukenewe kugira ngo Abanye-Congo bakemure amakimbirane bafitanye
Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yatangaje ko mu mwaka w'Ubutabera wa 2024/25, Ubushinjacyaha Bukuru bwakoze amadosiye angana na 96.4%
Umuraperi Ishimwe Semana Kevin, uzwi nka Ish Kevin, yasinye amasezerano yo gukorana n'inzu itunganya umuzuki ya Universal Music Group ishami rya Afurika y'Uburasirazuba, (Universal Music Group East Africa)
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa, yatangaje ko  mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 , haciwe imanza 15012, zaciwe hisunzwe inzira y’ubuhuza n’ubwumvikane
Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Imiyoborere cyo muri Singapore, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ibirwa bya Maurice mu bihugu bifite Ubuyobozi bwiza muri Afurika
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yavuze ko bimwe mu byo urugaga rwagezeho muri uyu mwaka ari uko Abanyarwanda batishoboye bagera 5376 bafashijwe kunganirwa mu nkiko
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho n’ihuriro rya AFC/M23, Busa Bwa Ngwi Nshombo yasabye abaturage bo mu gace ayoboye gutanga inoti zishaje bafite kugira bahabwe inshya

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka