Inkuru Nshya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zitangaza ko zishyigikiye umugambi w’amahoro n’inzira y’ibiganiro hagati ya  AFC/M23 na leta ya RDCongo
Imyaka 28 irashize mu nkambi ya Mudende, hagabwe igitero kigahitana Abutsi b’Abanye-Congo bari muri iyi nkambi iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda
RIB ku bufatanye na Polisi y'igihugu, bataye muri yombi Manirakiza Straton, ukora mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ukurikiranweho icyaha cya ruswa
AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaganye Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Human Right Watch) yasohoye raporo iyishinja kwica abasivili barenga 140 mu bice byegereye pariki y’igihugu ya Virunga
Abanyamategeko baburanira leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,basabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare guhamya Joseph Kabila ibyaha ashinjwa nk’Umunyarwanda, bahamya ko yiyitiriye Laurent Desire Kabila
Minisitiri Dr. Mark Bagabe, yakiriye itsinda ry’inzobere zaturutse muri Brazil mu biganiro bigamije gufatanya n'u Rwanda mu kuzana inka za 'Girolando', zizwiho kororoka neza no gutanga umukamo mwinshi
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Major General Nkubito Eugene, yavuze  ko Gen Ntawunguka Pacifique alias Omega uyobora  umutwe ukorera mu mashyamba ya RDCongo,FDLR akwiye gutaha mu gihugu ku mahoro niba ashaka kubaho
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier uri i Yokohama mu Buyapani yahuye n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Umurimo, ILO , André Bogui
Umuryango Mpuzamahanga ugamije kurwanya ubukene n’inzara, Heifer International wafunguye ku mugaragaro ikigo cya kabiri kizajya gitangirwamo amahugurwa ku mikoreshereze y'imashini zihinga no kuzisana
Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry'abana n’ingimbi bakina umukino wa Golf, ritegurwa na Banki ya NCBA, NCBA Bank Rwanda