Inkuru Nshya

U Rwanda rwasinye amasezerano azatuma rutangira gufasha ibihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika gutanga serivise z’ibirango by’ubuziranenge.
Kimwe mu byo abahinzi bagararagaza nk’impamvu ituma ibirayi bihenda harimo imiti n’inyongeramusaruro bakoresha muri ubu buhinzi aho bavuga ko biba bihenze cyane ndetse bakavuga ko leta ikwiye kubatera inkunga kugira ngo igiciro cyabyo cyorohere abaguzi.
Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwaciye miliyoni 4$ (asaga miliyari 7 Frw) Eugène Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni) nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa.
Kuri uwo munsi Gen Jean Pierre Huchon wo mu ngabo z’u Bufaransa yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na Gen Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic ) mu makoleji atandukanye, bahuriye i Kigali mu marushanwa y’imishinga itandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho bisi zisanga abantu mu duce batuyemo, ku buryo imodoka ishobora gusanga umuntu ku rugo rwe
Amakipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 18 na 20 muri Handball yombi egukanye Irushanwa Men's IHF Trophy Africa/Zone 5 abona itike yo gukina Ikikombe cya Afurika.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Chicago yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo nibura inshuro ziri hagati y’imwe n’ebyiri ku bagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga  ku kigero kiri hagatiya ya 20% na 30%.
Kuri uyu wa Gatanu Colonel Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage muri RDF,yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.