Inkuru Nshya

Ku itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye guhungisha abo zari zarokoye ziberekeza mu bice bitarimo imirwano bya Byumba na Gahini.
Amakipe ya APR VC, Police VC na Kepler VC ari mu makipe ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino yayo ya mbere muri Shampiyona Nyafurika yʼAbagabo muri Volleyball, CAVB Menʼs Club Championship 2026, REG VC yo ntiyahirwa.
Urwego Ngenzuramikorere Ishami rishinzwe kugenzura Amazi, isuku n’isukura ryatangije gahunda y'ubukangurambaga yo kurebera hamwe ibibazo n’imbogamizi biboneka muri serivise y’imitangire n’imikoreshereze y’amazi hagamijwe gufatanya n’abaturage n’inzego bireba uko ibibazo biri muri uru rwego byavugutirwa umuti urambye.
Umukecuru bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe yishwe,hatabwa muri yombi abantu bane bivugwa ko nijoro bari bamufite.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Africa ‘We Build Summit 2026’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Xu Hui, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bushinwa cya Rich Resource International Investments (RRII) akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusabira Munyenyezi Béatrice igihano cy’igifungo cya burundu, busaba ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kidahinduka.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka ‘Yago’, ari mu mashimwe menshi nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye bitewe n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.
Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi Element Eleeeh yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘ Ayayaah’ ,  yakoranye n’abahanzi bakomeye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien Aime wo muri Kenya.
Komisiyo y’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ishinzwe imyitwarire, yatumije umutoza w’ikiye y’Amagaju, ushinzwe kongera ingufu, Imurora Hakizimana Japhet ndetse n’umukinnyi w’ikipe ya Musanze FC, Gahungu habarurema ngo basobanure imyitwarire yabavuzweho yo kugena ibiva mu mukino (Match Fixing).