Inkuru Nshya

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje uburyo uwari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvenal, yagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byo kwica Abatutsi na mbere y’uko jenoside itangira.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) begukanye igikombe cy’umupira w’amaguru, begukana n’umwanya wa kabiri muri Volleyball mu mikino yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Loni wahariwe ababungabunga amahoro.
Umunsi nk’uyu mu 1994, Radiyo RTLM yashishikarizaga abahutu gukora Jenoside yasabiwe guhagarikwa burundu bitewe n’ubutumwa bw’urwango yatangazaga.
Kuri iki Cyumweru Inzego z’umutekano z'u Rwanda (RSF) zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado zakinnye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocímboa da Praia.
Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko amakipe ya Kiyovu Sports na Police FC, ashobora kwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports mu makipe yo mu Rwanda azakina CECAFA Kagame Cup 2026. 
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).
Muri raporo yashyikirijwe tariki ya 31 Gicurasi 1994 Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, niho hagaragajwe ku nshuro ya mbere ku mugaragaro ko mu Rwanda hakozwe Jenoside. 
Lt Col Gaspard Harerimana,umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ingabo, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahise agirana igihango n’Inkotanyi, afata icyemezo cyo kuzajya mu gisirikare anaboneraho gusaba urubyiruko na rwo kugirana igihango n'igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka 'Ntarama Genocide Memorial Gallery', Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.