Inkuru Nshya

Abadepite batoye Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni 3,700,000$ n’indi ya miliyoni 26,200,000$, zigenewe umushinga ugamije kunoza ingendo mu mijyi mu Rwanda.
Mu Rwanda hatangiye kubera inama ya kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’Ibihugu Zishinzwe Gukumira Iyicarubozo (ANPMN), igamije kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafunze, ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu ku buryo bwo gukora igenzura rigamije kureba niba ubu burenganzira bwabo bwubahirizwa
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)  wagaragaje ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2025/26 mu nzego zitandukanye, harimo kuba ubukungu bw’akarere bwarazamutse ndetse n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango bukaba bwariyongere
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko yawo (East African Legislative Assembly, EALA) ingengo y’imari ingana na miliyoni 110.9 z’amadolari ya Amerika azakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027
Umujyanama mu bya Gisirikare muri Misiyo Ihoraho y' u Rwanda ku cyicaro gikuru cya UN, Col Deo Mutabazi, uyu munsi yahagarariye u Rwanda mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa ba Gahunda yitwa Triangular Partnership Program (TPP) 2026, riri kubera i Hanoi muri Vietnam kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Kamena 2026.
Abikorera bo mu karere ka rubavu bakoze igikorwa cyo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baboroza amatungo ndetse banabubakira inzu zo kubamo.
Minisiteri y’Ubutabera MINIJUST, yatangaje ko hagiye gutangizwa uburyo bwihariye bugamije gukurikirana abana bakekwaho ibyaha mu rwego rw’ubutabera, hagamijwe kurushaho kubahiriza no kubungabunga uburenganzira bw’umwana.
Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08, yasoje amahugurwa yo kubongerera ubumenyi,amaze amezi ane abera mu Kigo cy’Amahugurwa  ya gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe. 
Itariki ya 24 Kamena ni umunsi Abanyarwanda berekanye ko barambiwe ingabo z’u Bufaransa zabarizwaga mu Burengerazuba bw’u Rwanda no mu bice bya Goma na Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ikigo cy’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda, CMA, cyasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya Nijeriya Gishinzwe Inyandiko z’Agaciro n’Isoko ry’Imari, SEC Nigeria, agamije guteza imbere no guhuza amasoko y’imari y’ibihugu byombi

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka