Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari we wari ku isonga ry’abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda, yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe no kuba hafi abarokotse Jenoside, no kurwanya ibitero by'abayipfobya muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.