kwibuka

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku isi hose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside yabereye mu Rwanda.
Kuri uyu munsi tariki 25 Nzeri 2025, Ni umunsi w'isabukuru y'amavuko y'umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uyu ni umuhanzi
Inzego z' Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique (RSF-5) zifatanyije n’Inzego z’Umutekano n'iz'Ubuyobozi muri iki gihugu ndetse n’abahagarariye Sosiyete ya TotalEnergies, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro n’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, bafatanyije n’abahagarariye Umuryango mpuzamahanga, bateraniye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko urugendo rw'imyaka 32 ishize hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi rutari rworoshye, ashima ibyakozwe mu guhangana n'ingaruka zikomeye zayo.
Kuri uyu wa 07 Mata 2026 mu karere ka Nyanza habayeho gutangiza icyumweru cy'icyunamo hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EAC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere, wifatanyije n'abanyarwanda n'Isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyabereye i Arusha muri Tanzania.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimangiye icyerekezo Afurika yihaye cy’uko urwango rwenyegejwe bitazongera kwemerwa ko ruhindurwa umushinga wa politiki.