Politiki

Bazivamo yasabye Abanyarwanda baba i Burayi kugira uruhare mu Cyerekezo 2050

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Uwacu, Uwizeye, Mukashyaka na Kubwimana bahawe inshingano nshya

Minisitiri Nduhungirehe yatamaje Tshisekedi wigize nyoninyinshi mu Burusiya akinyuramo

U Rwanda n’u Burusiya byiyemeje kwagura ubufatanye mu burezi, ikoranabuhanga n’ingufu za nucléaire

Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yashyikirije Papa Leo XIV impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda I Vatican ahita anatangira ku mugaragaro inshingano ze nka Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu.
Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yayoboye ibikorwa byo gutegura ibirori byo kwizihiza Umunsi wahariwe Afurika mu 2026 byabereye i Grand Hyatt mu Mujyi wa Seoul.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri i Rabat muri Maroc, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Nasser Bourita anashyikira Umwami wacyo Mohammed VI, ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gushora imari mu bikorwaremezo , kubaka ubushobozi bw'abaturage no kwihutisha ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ari bimwe mu byafasha Afurika kubaka ubukungu burambye no guhangana n’ibibazo.
Brig. Gen. Ronald Rwivanga wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), yizeza gukorera mu mucyo no kurangwa n'ubunyamwuga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yerekanye ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri ibi bihe bikomwa mu nkokora n’imvugo z’urwango bityo ko hakwiye kugira igikorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko hakenewe imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo kugabanya ingaruka zo kwivanga kw’amahanga.
Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Nigeria (NIS), rwatangaje ko rwatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida w'iki guhugu, Bola Ahmed Tinubu, cyo gukuraho visa ku Banyarwanda mu gihe cy'iminsi 30.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w'u Rwanda muri Santarafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka