Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yigaramye amakuru avuga ko igihugu cye kiri mu mugambi na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wo kugaba ibitero ku Rwanda.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 23 Mata 2026, Ambasaderi w’U Rwanda mu gihugu cya Nigeria Moses Rugema, yashyikirije Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu,umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Nigeriya “Aso Rock Villa” iherereye mu murwa mukuru Abuja.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Africa ‘We Build Summit 2026’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Kuri uyu wa 22 Mata 2026 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Gilles Cerutti uhagarariye u Busuwisi mu Rwanda byibanze ku gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa mbere ,Perezida wa Repubulika ya Senegal Bassirou Diomaye Faye, yakiriye mu biro bye Madamu Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta z’u Rwanda na Uganda bashimangiye ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, mu nama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi izwi nka “Joint Permanent Commission (JPC) 2026.”
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko mu gihe haboneka impamvu yamusaba gukorera urugendo i Kigali nta cyatuma atajyayo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga garagagaje uburyo amahanga yarengeje amaso nkana ibitero bya FLN na RUD Urunana mu Rwanda agakangurwa n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Serbia, Aleksandar Vučić, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu
Umunyamabanga mukuru w'umuryango uhuriza hamwe ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa(OIF) Louise Mushikiwabo, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso kuri uyu wa Kane.