Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye ibinyoma by’uko abo mu nzego z’umutekano b’u Rwanda zagerageje gucengera muri hoteli umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi yari ucumbitse muri hoteli muri Amerika ndo zimwice.
U Bwongereza buravuga ko ikirego u Rwanda rubaregamo kidaturuka ku kuba butarubahirije ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu by’ubuhunzi impande zombi zagiranye ahubwo ko cyatewe n’uburakari bw’ibihano bifitanye isano n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abayobozi b’inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage bateraniye mu nama iri kubera mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera