Ku gicamunsi cyo kuri uyu kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane bwa Afurika y'Iburasirazuba wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo.
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valérie, yavuze ko kugirango abanyarwanda baba mu mutwe w’iterabwoba ba FDLR batahe bibagora cyane kugeza bageze mu bice bigenzurwa na M23 yo ikaba inzira mu gihe abandi babasubizayo bakanabica.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yasabye abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR, kuzaba intumwa nziza mu gakangurira abo basize mu mashyamba gutaha, ndetse no kunyomoza ibihuha by’abaharabika u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko Umuryango w'Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OACPS), ugomba kuba urubuga rworohereza ishoramari aho kuba urw'ubufatanye gusa.
Abofisiye n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy' amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Mu nama y’umutekano ya Loni, yayobowe na Massad Boulos, u Rwanda rwongeye kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rusaba kurandura burundu FDLR.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga