Politiki

Mu mpinduka zakozwe muri MININFRA, Perezida Kagame yagize Murwanashyaka Damien Minisitiri w’lbikorwaremezo, Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagirwa Abanyamabanga ba Leta muri iyi Minisiteri.
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma aho muri minisiteri eshatu yashyizeho abaminisitiri bashya ndetse anazikora mu banyamabanga no mu bayobozi b’ibigo bya leta.
Perezida Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, iya 112 n’iya 116.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba kuri ubu umubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza atari ikosa ry’u Rwanda ahubwo ko biterwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu burangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba umubano w’u Rwanda na Congo utazahuka biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku mateka y’ibihugu byombi ndetse n’izishingiye ku Banye-Congo ubwabo
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje abayobozi bashya barimo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda, Ambasaderi wa Austria ndetse n'uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) mu Rwanda
Mu nama yo gusuzuma ibikorwa byakozwe mu mezi atandatu ashize, mu rwego rwo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), hashimwe intambwe yatewe mu kunoza no guhuza uburyo bw’ubuhuza bw’Afurika bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri aka Karere
Iki kigo kizafasha igihugu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibisubizo, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.