Ubuhinzi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko Ikawa y’u Rwanda  mu mwaka ushize wa 2025, yinjriije u Rwanda akabakaba kuri miliyari 219 Frw ( Miyoni 150 $).
Minisiteri y' Ubuhinzi n'Ubworozi, yatangaje ko umusaruro w’amafi avuye mu bworozi bwo mu mazi n'uburobyi wageze kuri toni 52.439 mu mwaka wa 2025 uvuye ku zirenga 48.133 mu 2024.
Nyuma yo kubona icyuho kinini kiri hagati y’ubuhinzi gakondo bukorwa n’abahinzi benshi n’ubugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga, Nyampinga Laetitia yafashe icyemezo cyo gushyiraho gahunda igamije guhuriza hamwe no guhugura urubyiruko rukora mu buhinzi
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yasabye abaganga b’amatungo gushyira imbere gutanga serivisi zinoze kandi ziri mu nyungu z’aborozi, agaragaza ko guteza imbere ubworozi ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu
Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n'Ubworozi na Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri
Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Kilimo Trust, cyashimiwe uruhare cyagize mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi mu gihe cy'imyaka 20 kimaze gitangiye gukorera mu Rwanda n'ahandi muri Afurika y'Uburasirazuba
U Rwanda rwasinye amasezerano yo kongera avoka mu bihingwa by'u Rwanda byoherezwa ku isoko ry'u Bushinwa
NAEB yatangaje ko agaciro k’ikawa y’u Rwanda gakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho mu cyamunara mpuzamahanga y'umwaka wa 2025, igiciro cyayo kiyongereye 22.8% ugereranyije n’umwaka ushize
Abanyamuryango b’Itsinda ‘Tuzamurane Byimana’ bakora ubworozi bw’inkoko bwa kijyambere bavuga ko umusaruro w’amagi babukuramo wababereye igisubizo gikomeye mu kurwanya imirire mibi mu Murenge wa Byimana, wo mu Karere ka Ruhango
Imishinga y’urubyiruko 10 yahize iyindi mu irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’, rwahawe miliyoni 10 Frw buri umwe, nk’inkunga yo gutangiza no guteza imbere imishinga yabo y’ubuhinzi n’ubworozi

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka