Minisitiri Dr. Mark Bagabe, yakiriye itsinda ry’inzobere zaturutse muri Brazil mu biganiro bigamije gufatanya n'u Rwanda mu kuzana inka za 'Girolando', zizwiho kororoka neza no gutanga umukamo mwinshi
Ubuhinzi ni urwego rutanga amahirwe y’iterambere, kandi uyu munsi Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo gushishikariza urubyiruko kwibona mu buhinzi nk’inzira yo kwihangira imirimo, kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi
MINAGRI ivuga ko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo kizatangirana n’umwaka wa kabiri wa NST2, kizakorwamo akazi kenshi hagamijwe kugera ku ntego Igihugu cyihaye yo kuzamura umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo ku kigero cya 50%
Isi yose iri guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’inzara, ari na ko abahanga bashyira imbaraga mu guharura inzira nshya zafasha mu gushaka ibisubizo birambye kuri ibi bibazo