Ubukungu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje miliyoni 161.5$ asaga miliyari 236 Frw mu gihe cy’amezi atatu
Ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo gikomeje kugaragazwa nk’ingutu cyane cyane ku bacuruzi bongerera agaciro ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bakenera ibyo gupfunyikamo ariko bakagorwa no kubibona ku giciro kidahanitse
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, yatangaje ko leta yatangiye ibiganiro n'abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri peteroli n'abandi bacuruzi bashobora kugerwaho n'intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, (CMA) rwatangaje ko Romeo Ngarambe ariwe Muyobozi mukuru warwo, aho aje asimbura Umunya Botswana, Thapelo Tseole uherutse kuva muri izi nshingano muri Mutarama 2026, yararimo kuva muri Kamena 2024
I Rusororo mu Karere ka Gasabo u Rwanda ruri kuhubaka ibigega bya gaz yo gutekesha  byitezweho kuzafasha kugabanya igiciro cyayo ndetse bikazatuma hashyirwaho ibiciro bimwe hose mu gihugu kandi bikazanorohereza abafite amikoro macye kubona gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026  ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyari 26,9 Frw.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko umutungo wose w'urwego rw'imari mu Rwanda wageze kuri miliyari ibihumbi 15,9Frw mu mpera z'Ukuboza 2025, izamuka rya 23.7%
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2026 ibiciro bya peteroli bizagabanukaho 16% bitewe n’uko umubare w’abantu babisaba utazamuka cyane
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki ho iby'ijana 50, kigera kuri 7.25% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 6.75% cyariho mu gihembwe cyabanje
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu 2025 ibikorwa by’ubucuruzi biterwa inkunga n’iyi pariki byinjije agera kuri  555,242$ asaga miliyoni 800 Frw asaranganywa abagera ku 1200 bibumbiye mu makoperative atandukanye ayituriye.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka