Uburezi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje abarangiza amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro TVET, bakabona akazi biyongeyeho 9.9% mu myaka itanu aho bavuye kuri 58.2% bari ho mu 2021 bakagera kuri 68% mu 2025.
Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko umubare w’abanyeshuri bafite ubumuga bari mu mashuri wiyongereyeho 2,8% muri 2024/2025, icyakora ikigero cy'imitsindire yabo kikiri hasi hakaba hagikomeje kongerwa imbaraga.
Minisitiri w'uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko Igipimo cy’abanyeshuri basibira cyagabanutseho 6% mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025, bigizwemo uruhare na ‘Gahunda Nzamurabushobozi’.
Inteko y’Umuco yamuritse Inkoranyamuga y’Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, (ICT Terminological Dictionary in Ikinyarwanda), aho yanditswe mu rwego rwo gukungahaza ururimi rw'Ikinyarwanda no gufasha Abanyarwanda kubona amagambo y'Ikinyarwanda bakoresha mu rwego rw'ikoranabuhanga.
Umuryango wa Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University, bahaye impamyabushobozi abarezi b'abana bato 23, baturutse mu ngo mbonezamikurire y’abana bato basanzwe  bafitanye imikoranire.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko u Rwanda rukomeje guteza imbere ubumenyi hashyirwa imbara mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu kubaka uburyo butanga akazi ku rubyiruko.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, avuga ko abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bagira amahirwe menshi yo gutsinda neza mu mashuri abanza ndetse bakarushaho no gukunda ishuri
Minisitiri w’Uburerezi, Nsengimana Joseph, yashimangiye ko uburezi bufite ireme ari inkingi y’iterambere n’umusemburo w’impinduka bityo ko bukwiye kwitabwaho hashyirwa imbaraga mu kongera ikoranabuhanga mu cyane cyane iry’Ubwenge Buhangano AI.
Mu Rwanda hatangiye Inama mpuzamahanga ku guteza imbere uburezi izwi nka ‘Global Learning Conference 2026’ yibanda ku ihuriro riri hagati y’uburezi, ubuzima, ibidukikije n’iterambere rirambye

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka