Uburezi

Mu mwaka w’amashuri wa 2026/27, abanyeshuri benshi bagiye kwinjira mu mashuri yisumbuye baziga bataha, aho abahawe imyanya mu bigo bibacumbikira ari 7% gusa, mu gihe 93% baziga mu mashuri bataha.
Urwego rushinzwe uburezi bw’ibanze mu Rwanda rwatangaje ko gahunda yo gukoresha Abacus mu mashuri abanza igiye kwagurwa ikagera mu gihugu hose
Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi ishyizeho gahunda y’uko abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bazajya biga imyaka 5 bakarangiza bafite impamyabuenyi ya A1, abasaznwe bigisha mu mashuri abanza bize ayisumbuye gusa (A2) basabwe kuba muri iyo myaka baramaze kuzamura urwego rw’amashuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize umucyo ku kibazo cy’umunyeshuri Uwamariya Leontine, wabaye uwa mbere mu bizamini ariko ntabashe kwitabira ibirori byo gutangaza amanota byabereye i Kigali ku wa 20 Kanama 2026.
Nyuma y’amasaha 30 abahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye babonye ibihembo byabo nibwo Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, yashyikirije Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere muri 'Tronc Commun' ibihembo bye, nyuma y’impaka nyinshi zari zikomeje ku mbuga nkoranyambaga.
Ishuri rya GS Saint Aloys ryo mu Karere ka Rwamagana ni ryo ryasabwe cyane n’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bashaka umwanya mu Mwaka wa Mbere w’Ayisumbuye (S1) muri iki kigo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakuyeho urujijo ku makuru y'uko hari umunyeshuri watsinze ku rwego rw’Igihugu ntahamagarwe i Kigali ngo ahabwe ibihembo ku munsi wo gutangaza amanota y'ibizamini bya Leta.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) , yatangaje ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level), by’umwaka w’amashuri wa 2025/25.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ku bijyanye no gukoresha akanyafu mu guhana abanyeshuri mu rwego rwo gukaza imyifatire myiza mu mashuri avuga ko ibuhano bibabaza umubiri bitazongera gukoreshwa mu guhana abana ahubwo hari ukundi umunyeshuri wakosheje akwiye gukeburwa hadakoreshejwe inkoni.
Mu gihe amashuri makuru akomeje kwakira no gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri benshi, iri soko na ryo riragenda rihinduka. Ese impamyabumenyi yonyine iracyahagije kugira ngo umuntu abone akazi?

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka