Uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bigishwa ururimi rw'amarenga ndetse n'ubundi buryo bwose bugamije gufasha abafite ubumuga, mu gihe bazaba batangiye kubigisha.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye uburyo ishuri rya Kepler College rifasha urubyiruko rw’u Rwanda n’abandi Banyafurika kubona ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo, ndetse budaheza uwariwe wese
Hashakineza Jean Claude, yavuze ko intego y’icyerecyezo cya 2050 cy’Igihugu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi itagerwaho abana b’u Rwanda batize neza, bityo ko bisaba kugira abarimu bashoboye kandi bateguwe neza
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko Banki y'Isi yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere uburezi, aho hamaze kubakwa ibyumba by'amashuri birenga 11,000 hirya no hino mu gihugu, byafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri yo mu byaro
Minisitiri w'Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yagaragaje uburyo Ubwenge Buhangano, Artificial Intelligence, bwifashishwa mu kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda by'umwihariko nko mu mashuri akigaragaramo ubucucike
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda, NESA cyatangaje ko amanota asoza icyiciro cy’Amashuri y’isumbuye cya 2023/2024 azashyirwa hanze muri uku Gushyingo.