Urugwiro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane bwa Afurika y'Iburasirazuba wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo.
Perezida Paul Kagame yemereye Abayisilamu kongera gusubizaho umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo cya kare ‘Adhan’, hifashishijwe indangururamajwi nk’uko byahoze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko atumva uburyo umushinga wa ‘Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program’ wari ugamije kuhira imyaka no kugeza amazi ku baturage bo mu karere ka Nyagatare wakozweho igice kimwe gusa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze abayobozi bakora amakosa bakongera bakayasubiramo, kimwe n’abasubiramo ayo abo basimbuye bakoraga, abigereranya n'ubwirasi
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans, ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi igamije guteza imbere ubukungu, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima n’uburezi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, bagirana ibiganiro bifitiye inyungu ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Lee Rosenberg, Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango uhagarariye inyungu za Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AIPAC.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka