Ibyihariye

Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa Yonsei University, Prof. Dong-Sup Yoon wari kumwe na Dr. Won-Yong Lee, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi, baganira ku buryo bwo guteza imbere uburezi binyuze mu guhererekanya ubumenyi
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, ku wa 25 Mutarama 2026, yagize Brig. Gen. Geofrey Gasana Umupilote wa Perezida n’Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba w’Ingabo ku ngingo zirebana n’Ingabo zirwanira mu Kirere. 
Minisitiri w’Intebe yibukije abashoje amasomo mu ishami ry'ubuvuzi muri UGHE ko atari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intambwe ikomeye bateye bava mu kwitegura berekeza mu gukora inshingano
Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange, UGHE, ashimirwa umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, guteza imbere uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose
Mu 2019, ubwo yari mu Ihuriro rya FPR /Inkotanyi, Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, Gen Kabarebe James, yavuze ko bitari byoroshye kurwana intambara y’Abacengenzi nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994
Ubushakashatsi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku miterere y’umurimo mu Rwanda bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda cyagabanutse ku kigero 14.1% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 18.0% cyariho mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka wa 2024
Umujyi wa Kigali ukomeje kwita cyane ku rwego rw'ubwikorezi ndetse kuri ubu haratekerezwa umushinga w'imodoka zigendera ku migozi mu kirere [Cable cars]
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira irushanwa ry'Igikombe cya Afurika cya Handball, yerekana ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo, by’umwihariko umukino wa Handball mu gihugu no muri Afurika muri rusange
Hashize imyaka 10, umushinga wari witezweho kubyazwa umusaruro, ngo bwa mbere mu Rwanda haboneke mazutu ivuye mu bimera (biodiesel) upfuye, ndetse abaturage bari bahawe akazi bamburwa miliyoni zirenga 38 Frw
Umushinga wa ‘Zero Out of School Children’ (Umwana Wese Yige) ugamije kugarura mu ishuri abarivuyemo no kujyanamo abatararigezemo, umaze gusubiza mu ishuri abana barenga ibihumbi 71