Ibyihariye

U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane rusange ndetse byemeranya ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho shinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, no gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo.
Perezida Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho yatangiriye urugendo rw’akazi ndetse agahura n’ Igikomangoma akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabie Saoudite, Mohamed bin Salman.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abatuye akarere ka Karongi mu muganda, ahatewe ibiti kuri site ya Muciro, abasaba kubibungabunga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Abasenateri bashya kuzuza neza inshingano zabo no guhangana n’ibibazo bitandukanye igihugu gihura na byo.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abasenateri batangiye manda ya kabiri n'abinjiye bashya muri Sena, gukora neza bagamije gutanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite
Minisitiri w'Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, yagaragaje uburyo Ubwenge Buhangano, Artificial Intelligence, bwifashishwa mu kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda by'umwihariko nko mu mashuri akigaragaramo ubucucike
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 mu bantu 19,707 bagombaga kumenyekanisha umutungo wabo, abantu 10 binangiye kuwumenyekanisha.
Urwego rw’Umuvunyi  rwagaragaje ko  mu mwaka wa 2024 -2025, hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu ungana  n’arenga   miliyoni 1.3 Frw ,  kuri miliyari ebyiri  yagombaga kugaruzwa.