Ibyihariye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Uburezi, Dr. Irere Claudette, agaragaza ko kugirango ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigere ku bumwe bwifuzwa, uburezi by'umwihariko ubwo mu mashuri makuru bugomba gufatwa nk'ishingiro ry’ibikorwa byose
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ko nta myaka mito ibaho yo gukorera no kwitangira Igihugu, ndetse akebura bamwe mu bagaragaza imyitarire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga
Abayobozi b’amatsinda y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye i Washington, D.C. mu mpera z’icyumweru gishize mu mwiherero w’iminsi ibiri wari ugamije gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere mu rubyiruko no kurebera hamwe uruhare rwa diaspora mu iterambere ry’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego z’igihugu  zitandukanye  batangije ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bizatwara asaga miliyari 2.5 Frw.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange, yahujwe  no kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Muri Mutarama 2024 ni bwo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yafunze imipaka yose yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi arushinja gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cye binyuze mu gufatanya n’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega, ibirego u Rwanda rwamaganiye kure rugaragaza ko ntashingiro bifite.
Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), basoje amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko nyuma y'ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo , rwafashe ingamba zo kudasubira muri ayo mateka bityo rwahisemo kurinda imbibi n'abaturage b'igihugu .
Perezida Kagame yagaragaje uburyo abantu bamwe baganira yasanze bahuza imyemerereye ye ku madini n'ibibazo by'umutekano muke biri mu Karere, bigira ingaruka ku Rwanda