Ibyihariye

Abantu icyenda bakubiswe n'inkuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2026,basezeweho bwa nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2026, bashyingurwa mu cyubahiro mu Irimbi ry'ahitwa Kiriko riri mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya, watsindiye kuyobora iki gihugu manda ye ya mbere nyuma yaho afashe ubutegetsi akuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021.
Mu mwaka wa 2018, nibwo u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo guteza imbere ibikorwa by’Ubukerarugendo no kureshya abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda. Inshingano zahawe ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), nacyo mu kubishyira mu bikorwa itangiza gahunda ikomeye yitwa “Visit Rwanda”
Perezida wa Nigeria Asiwaju Bola Ahmed Adekunle Tinubu, kuri iki cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026, yatangaje ko yanejejwe no gusangira ifunguro rya saa sita na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko Ihuriro AFC/M23 ritarwana rigamije gufata ubutegetsi ahubwo ko baharanira amahoro no gutuma Abanye-Congo bahunze , bagaruka mu gihugu cyabo, ahishura ko intandaro y'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ari umutwe wa FDLR wahungiye muri icyo gihugu .
Impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe no mu ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, n'iziba mu nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo, zazindukiye mu rugendo rw'amahoro rugamije kwamagana amagambo yuzuye amacakubiri, akoreshwa na bamwe mu bayobozi b'igihugu cyabo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro rwasinyanye na RDcongo ariko ko rutazihanganira ikizahungabanya amahoro n'umutekano by'Abanyarwanda.
Umwaka wa 2025 wahamirije u Rwanda ko rumaze kuba igicumbi cy’iterambere ndetse rukaba ahantu hibonwamo n'abaturutse impande zose z'Isi
Perezida Kagame yashimye abitanze, bikagera n’aho batanga ubuzima bwabo mu rugendo rwo guharanira umutekano w'Igihugu n'uw’Abanyarwanda muri rusange