Ibyihariye

Perezida Paul Kagame yakiriye Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Amerika ndetse n'umutekano mu Karere ku Burasirazuba
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye indahiro y'Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Charles Sumanyi, aboneraho kumusaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo muri izi nshingano nshya atangiye
Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), yagaragaje ko hakirebwa uburyo hajyaho umushahara fatizo ku bakozi ariko isaba ko abakoresha n'abakozi bagirana amasezerano y'imikoranire azwi nka CBA ( Collective bargaining Agreements) agamije ko uburenganzira bw'umukozi bwubahirizwa.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki ho iby'ijana 50, kigera kuri 7.25% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 6.75% cyariho mu gihembwe cyabanje
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) , yagaragaje ko kugeza ubu abana 328 bari kumwe na ba nyina mu magororero ya Nyarugenge, Nyamagabe,Musanze na Ngoma.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon. Habimana Dominique arikumwe na Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, bakiriye Sheikh Dr. Muhammed bin Abdulkarim Al-Issa, Umunyamabanga Mukuru wa Muslim World League (MWL) akaba n'Umuyobozi mukuru w'Ihuriro ry'Abamenyi b'Idini ya Islam.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu 2025 ibikorwa by’ubucuruzi biterwa inkunga n’iyi pariki byinjije agera kuri  555,242$ asaga miliyoni 800 Frw asaranganywa abagera ku 1200 bibumbiye mu makoperative atandukanye ayituriye.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva ku wa 16 Gashyantare 2026, yakiriye Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda.
U Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu n’ikigo cy’ikoranabuhanga mu Bwenge Buhangano cya Anthropic PBC, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa rya AI mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’imiyoborere ya Leta