Ibyihariye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye n’Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Eric Kneedler, bagirana ibiganiro byibanze no kumusezera ku myaka irenga itatu yari amaze akorera mu Rwanda
Kwizera Gilbert ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko. Ni umwe mu bagize imiryango 60 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga, wubatswe n’umushinga Green Gicumbi.
Ubuyobozi bwa Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, butangaza ko amafaranga asaga miliyari 1.2 frw, yavuye mu bukerarugendo, azifashishwa mu gutera inkunga imishinga itandatu yo mu turere twegereye iyi pariki binyuze muri gahunda yo gusangira umusaruro wa pariki n'abayituriye.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasabye ko isuku yaba umuco mu mashuri nk'ahantu hahurira umubare munini bityo abana bakiga neza kandi bafite ubuzima bwiza.
Pegasus ni Porogaramu yifashishwa mu butasi , ikaba yarigeze kuvugisha abatari bacye n'u Rwanda rurimo rushinjwa kuyikoresha mu kumviriza amabanga y'ibindi bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze raporo iherutse gutangazwa, n’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yibasira umutwe wa AFC/M23 n'u Rwanda.
Umukuru w'Igihugu Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gusigasira indangagaciro z'umuco Nyarwanda, hibandwa ku kunoza imivugire n'imikoreshereze y'ururimi rw'Ikinyarwanda