Ibyihariye

URwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ , akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.
Perezida Kagame ni umwe mu bitabiriye tombora y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Isi cya 2026.
Minisitiri w'Intebe ,Dr Nsengiyuma Justin, yagaragaje ko Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'igihugu,yubaka amashuri n'amavuriro byafashije Abanyarwanda.
Madamu Jeannette Kagame, yakiriye Umwamikazi w'umwami King Letsie III wa Lesotho, Masenate Mohato Seeiso .
Perezida Kagame uri i Washington D.C. yakiriye ku meza itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku bufatanye hagati y'u Rwanda n'igihugu cyabo
Perezida Kagame yageze i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye isinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto itangwa igenda igabanyuka ariko amafaranga atangwa akiyongera aho ayatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yageze kuri miliyoni 29.5 Frw mu 2025 .
Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto yagabanutse aho igeze 14.6% ivuye kuri 18.50%.