Ibyihariye

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Casper Stenger Jensen, guhagararira Denmark mu Rwanda, akazaba afite icyicaro i Kigali
Itsinda rigizwe Abari abasirikare b’Ingabo za Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi [MINUAR] bari kumwe n'abasirikare ba RDF basuye Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ruherereye ku Mulindi
Penaliti Niyigena Clement yahushije yatumye APR FC itsindwa na AS Kigali kuri penaliti 5-4 nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1 mu irushanwa ribanziriza shampiyona ryateguwe na APR FC 'APR FC PRE-SEASON Tournament'
NESA, cyatangaje ko abanyeshuri bangana na 92.2% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza naho 75.64% batsinda ibizamini bisoza icyiciro Rusange cy'Amshuri yisumbuye mu mwaka wa 2024/2025
Muri Rayon Sports byongeye gusubira irudubi nyuma y'igihe havugwa ukutumvikana, kuvuguruzanya no kwinjirana mu nshingano hagati ya Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadée n'Urwego rw'Ikirenga (wagereranya n'Inama y'Ubutegetsi) rwa Muvunyi Paul
Minisiteri ya Siporo yatangaje ko igiye gukurikirana ikibazo cya serivisi mbi zirimo izishingiye ku icuruzwa rya kawa ndetse n'iza resitora bitangirwa muri Stade Amahoro
Hashize imyaka 25 hatangiye  politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ndetse hatewe intambwe mu nzego zitandukanye byatumye ubuyobozi burangwa na demokarasi
APR FC yihanangirije ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa gishuti wabaye wo kwizihiza ibirori by’Inkera y’Abahizi byahuje abayobozi, abakinnyi n’abafana b’iyi kipe
Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo ku wa 13 Kanama 2025, rwafashe icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo urubanza rw’abantu 28 barimo abofisiye muri RDF, RCS n’abasivili, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe