IKUZWE MBABAZI Maurice

Umunota

Mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo kuzamura ubukungu bubungabunga  ibidukikije, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, yemeje ibyemezo by’ingenzi bigamije gushimangira imikorere ijyanye no kurengera ibidukikije.
Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, France Mpundu, yahawe impano y’imodoka n’umugabo Moctar.
Ingabo z’u Rwanda zigize RWABATT-2 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, zakoze igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Igororero rya Bossembele, aho basuzumye, banavura ku buntu abantu barenga 90.
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Uruganda rukora imifariso ruzwi nka Kigali Foam rukorera rwafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwako yatewe n’ibikorwa byo gusudira byakorerwaga hafi yarwo.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwahannye Ingabire Victoire Umuhoza ihazabu ya 500,000 Frw, nyuma yo gusanga ubusabe bwe bwo kwihana Inteko y’Abacamanza bushobora gutinza urubanza aregwamo ibyaha birindwi.
Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Abanyarwanda 297 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bagaruwe mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.
Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), rwatangaje ko ruri gukorana n’inzego zitandukanye mu rwego rwo guha Abanyarwanda uburyo bwo gushora imari mu migabane y’uruganda Dangote Petroleum Refinery ruri mu zikomeye muri Afurika.
U Rwanda rwinjije miliyoni 10,65$ avuye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi  byoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyo kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, aho rwohereje hanze toni 8.482 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko abarenga miliyoni 10 bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu ari bo bamaze guhabwa serivisi zo gufotorwa no kwemeza imyirondoro yabo, izabafasha kubona Indangamuntu koranabuhanga.
Itsinda rya ba Ofisiye bakuru 30 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Namibiya, riyobowe n'Umuyobozi Mukuru w'iri Shuri, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge, riri mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no gusangira ubumenyi ku rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka mu nzego z’ingabo, umutekano n'imiyoborere.