Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Abakinnyi, abatoza ndetse n'abayobozi ba Rayon Sports basuye umuganga w’iyi kipe, Dr. Mugemana Charles, urwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko muri iki gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’intambara biri hirya no hino, uruhare n’ubufatanye bw’ingabo zirwanira ku butaka ari ingenzi.
Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse abasifuzi batatu aribo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel kubera amakosa bakoze mu mikino baheruka gusifura.
Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Bugie, ari mu byishimo bikomeye aho yamaze kwibikaho imdoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Bluetec, igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyamenyesheje abantu bose by’umwihariko  aborozi  bo mu karere ka Rubavu ko hagaragaye indwara y’uburenge mu Mirenge ya Kanama,Nyakiriba na Kanzenze.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, guhanishwa igifungo cya burundu
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC),baganiriye ku iyubahirizwa ry' amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu gihe cy’ intambara.