Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugari tw'Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bashyikirijwe ibikoresho by'akazi birimo mudasobwa biri mu bihembo uyu murenge wemerewe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC.
U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, ndetse ikaba izizihirizwamo isabukuru y’imyaka 20 imaze ibayeho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, avuga ko abana bahabwa uburezi bufite ireme bakiri bato bagira amahirwe menshi yo gutsinda neza mu mashuri abanza ndetse bakarushaho no gukunda ishuri
Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bo mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo,Tariki ya 14/03/2026 ubwo bahamagaraga Polisi bakavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura,maze Polisi ihita ibafata uko ari babiri.
Umuhanzi Bruce Melodie  yamaze  gukorana indirimbo na mugenzi we wo muri Nigeria, Oxlade uri mu bahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira umubare munini w’abaturage bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga aho ruza rukurikira Botswana iri ku mwanya wa mbere.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yagaragaje impamvu atemeranya n'abavuga ko amateka y'u Rwanda akwiriye kurekeraho kuvugwa, avuga ko udashobora kubasha kunga abantu utabasobanuriye impamvu yatumye bamwe bicwa
Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya yahembwe nk'umugore witwaye neza muri Shampiyona y’Igihugu ya Kenya yo gusiganwa mu Modoka (Kenya National Rally Championship- KNRC).