Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Mu misozi ya Uvira mu Majyepfo y’intara ya Kivu y’Amajyepfo hongeye kumvikana imirwano hagati y'Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, n'ihuriro ry'ingabo za AFC/M23
Ingabo za Jamaica zashimiye Ingabo z’u Rwanda byimazeyo ku bw’ubutabazi zahaye iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Amerika nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga adaha agaciro umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye bya Afurika
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Move Africa , cyatumiwemo umuhanzikazi Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba numwe mu bakomeye ku rwego Mpuzamahanga yamaze gushira ku isoko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na mugenzi we wa Djibouti, Abdoulkader Houssein Omar, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye.
Ubushinjacyaha bukorera ku rwego rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza bwafashe icyemezo cyo gufungura by'agateganyo 'Préfet des études' wavuzwe kwigwizaho imitungo ya rubanda
Umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 arashakishwa uruhindu aregwa gusambanya ihene, agahita acika
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) mu 2025 wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024.
Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Karere ka Musanze (RDFCSC) ryatangije amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano, agamije gutanga umusanzu unoze mu itegurwa rya politiki n’ifatwa ry’ibyemezo.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, nibwo ku Kicaro cy'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku kwerekana umutoza mushya w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ,Amavubi, ndetse no gutangaza ku mugaragaro urutonde rw'abakinnyi u Rwanda ruzifashisha mu mikino ya gicuti ya ,FIFA Series, itegerejwe kubera i Kigali mu minsi iri imbere.