Guillaume NIYONKURU

Guillaume NIYONKURU

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera Nairobi muri Kenya nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1.
Rutahizamu w’imyaka 24 ukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Noam Fritz Emeran, yatandakunye n’ikipe ya Groningen FC yakiniraga, ikina icyiciro cya mbere mu Buholandi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2026 nibwo irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), yishakamo ikipe izahagararira aka karere mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Women’s Champions League) yashyizweho akadomo.
Ikipe igizwe na Gatsinzi Venuste usanzwe akinira Gisagara VC na Niyonkuru Gloire usanzwe akinira Police VC yegukanye irushanwa rya Mamba Open Beach Tournament 2026 itsinze amaseti 2-0 ikipe ya Nzirimo Mandela usanzwe akinira EAUR VC na Munezero Cedrick usanzwe akinira APR VC.
Umuraperi Jay C yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kampani’ yahuriye n’abandi bahanzi babiri basanzwe bakunzwe mu Rwanda, Marina na Bullgog.
Rwanda Premier League ifite Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, BK Pro League, yatangaje ko amafaranga yahabwaga abasifuzi yiyongereyeho ibihumbi 30 Frw (30,000 Frw) bisanga ibuhumbi 100 Frw (100,000 Frw) bari basanzwe bahabwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nyuma ya buri mukino.
U Rwanda rwisanze mu Itsinda A hamwe na Tanzania na Ethiopia mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru cy’Abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Tanzania kuva tariki 15 Nzeri kugeza tariki 25 Nzeri 2026.
Kuva ku wa Gatanu tariki 28 Kanama kugeza ku Cyumweru tariki 30 Kanama 2026, yari impera z’icyumweru ndetse zikaba iza nyuma z’uku kwezi.Muri iyi minsi itatu habayemo ibintu byinshi mu mikino n’imyidagaduro byasize inkuru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga n'ubu bikigarukwaho mu ntangiriro z'iki Cyumweru.Muri iyi nkuru Umunota ugiye kugaruka ku bintu byabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu gisata cy’imikino n’imyidagaduro
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.