Nina Cynthia

Nina Cynthia

Dushime Nina Cynthia ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru y'ibibera imbere mu gihugu. Kuri ubu ni 'Special Editor' ku rubuga rw’amakuru rwa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen. Mohan Subramanian, yasuye ingabo z'u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1, zikorera ku cyicaro cya UN kiri i Tomping, mu murwa mukuru Juba
U Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko kuva tariki ya 17 Nzeri 2025, umuhanda uva mu mujyi werekeza Kimihurura unyura kuri RIB ugana kuri Kigali Convection Center, uraza kuba ufungiye ku Kabindi guhera saa sita z'ijoro
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera akayunguruzo k’izuba (Ozone Layer), ndetse hazirikanwa ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu kurwanya ihumanywa ry’umwuka.
Minisiteri y'Uburezi yashyize ingengo y'imari yasaga miliyari 32 Frw, mu mushinga mugari wo guhugura abarimu bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bakamenya ururimi rw'Icyongereza
Umuhanzi w'Umunya-Nigeria akaba n'umushoramari n'Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, yatangaje ko ishoramari akora mu Rwanda ryinjirije Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, arenga miliyari 17 Frw
Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta batumiye abanya-Kigali kuzitabira kwihera ijisho Shampiyona y'Isi y'Amagare ibura iminsi ibarirwa ku kiganza ngo ibere mu Rwanda
Umuhanzikazi Yemi Eberechi Alade ukomoka muri Nigeria, uzwi mu ruhando mpuzamahanga nka 'Yemi Alade' yavuze ko Afurika yose ifite byinshi byo kwigira ku Rwanda
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda yageneye ubutumwa bwihariye Papa Léon ku munsi we w’amavuko, amusabira kugira ubwenge n’inema yo kuyobora Kiliziya ye mu kwizera n'urukundo