Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari  ‘Institute of International Finance’ IIF, cyashyize u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bitanga amakuru yizewe ku bashoramari n’ajyanye n’imyenda igihugu gifite.
Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu Bufaransa bwasabiye Dr. Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 30 kubera  ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yashimiye Belén Calvo Uyarra wasoje inshingano zo kuba  Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.
Ni kenshi uzumva abantu bamwe bavuga ngo “Jyewe sinshobora kuva mu rugo mu gitondo ntafashe ifunguro”. Hari n’abahamya ko iryo funguro rya mu gitondo ngo ari ryo rifite akamaro kurusha ayandi umuntu afata ku munsi. Wenda nawe ushobora kuba ariko ubyemera cyangwa ukaba ubyibaza.
Mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze hatangiye amahungurwa ku micungire y’urwego rw’Ingabo yitabiriwe naba Ofisiye bakuru bo mu nzego z’umutekano zitandukanye zo mu Rwanda
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya imyanda n'ikimoteri rusange ruherereye mu Karere ka Musanze, igeze ku kigero cya 80%.
Ikigega cy’ubugiraneza cyashinzwe binyuze mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’umuryango mpuzamahanga witwa Global Citizen cyatanze inkunga ku bana bafite ikibazo cya Autism mu Rwanda kugira ngo babashe kwiga.
Ubushakashatsi bwakozwe na Brigham Young University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buyobowe na Prof. Julianne Holt-Lunstad, bwasesenguye ubushakashatsi burenga 140 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni eshatu, Bwerekanye ko kubaho mu bwigunge cyangwa kutagira imikoranire n'abandi byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero kiri hagati ya 26% na 32%.
Muri Mata 2025, ni bwo Minisiteri y'Ubuzima yatangije ku mugaragaro Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y'Ubuzima hakoreshejwe ubwenge buhangano (NHIC), aho cyashyizweho nk’urubuga rw'ikoranabuhanga ruhuza amakuru y'ubuzima aturuka ahantu hatandukanye mu gihugu, rukayasesengura rukagaragaza ibimenyetso bifasha mu gufata ibyemezo, gutegura gahunda no guteza imbere ubuzima bw'abaturage.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nzansimana Sabin, yagaragaje ko kwihutisha no gusangizanya amakuru y’ubuzima hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi ku buzima bw’abaturage batuye uyu mugabane, agaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano AI ari kimwe mubizakemura ibibazo bikigaragara muri uru rwego.