Amakuru

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali w’Umuringa  ku munsi wa nyuma w’arushanwa yo guhashya iterabwoba azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2026’.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, butangaza ko bugiye gutangira kubaka uruganda rutunganya intanga ' Azote' kugira ngo aborozi babone icyororo cy'inka zitanga umukamo .
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye Inama ya 48 isanzwe y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byinyamuryango
NAEB yatangaje ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Gashyantare 2026 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 13 $ ni ukuvuga akabakaba miliyari 20 Frw.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yakiriye indahiro ya Musonera Gaspard, uherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Abadepite basanga gukemura ibibazo mu bigo by'igororamuco bikwiye kujyana n'ubujyanama ku bari mu bigo by’igororamuco, binyuze mu kubigisha indangagaciro, kubakorera isanamitima no gukurikirana imiryango yabo.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abantu kugira amakenga n’ubushishozi mbere yo kwemerera ababandikaho imitungo batazi inkomoko yayo, kuko ari kimwe mu bigize icyaha kandi bishobora gutuma imitungo yabo itezwa cyamunara.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, butangaza ko bwatangiye umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe damu, uzatwara arenga miliyari 4.5 Frw, hagamijwe guhangana n'amapfa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).