Amakuru

Abatuye mu Mujyi wa Kigali, bakunda imyidagaduro ndetse n'imikino bagiye kugira impera z'icyumweru zidasanzwe, aho muri uyu Mujyi wa Kigali umaze kuba ikimenyabose hategerejwemo ibitaramo by'abahanzi mpuzamahanga, ibirori ndetse n’imikino ikomeye, bizafasha buri wese gusoza icyumweru neza
Inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), zasoje imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba, yabereye mu Rwanda
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, Polisi yo mu karere ka Nyamagabe ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka, bamennye ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byagaragaye mu nyubako imwe yo mu kagari ka Nyabivumu, yavugwaga ko itunganyirizwamo kawunga.
Abadepite batangiye ingendo rusange mu turere twose tw’Igihugu bagamije gusura abaturage no kureba ibikorwa byo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe ndetse n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi
Imyaka 25 irashize Polisi y’u Rwanda ishinzwe. Muri urwo rugendo hakozwe ibikorwa  bitandukanye bijyanye no gucunga umutekano w’abaturarwanda ndetse byarenze ku gucunga uw’imbere mu gihugu kuri ubu polisi y’u Rwanda yitabazwa no kuwucunga mu bindi bihugu byo hanze.
Abatuye mu kagali ka Kanyangese umurenge wa Rugarama w'akarere ka Gatsibo bavuga ko itsinda ry'insoresore ziyita imparata zibabangamiye, kuko zirara mu myaka yabo maze zikayangiza zicukuramo amabuye.
Ku munsi nk’uyu tariki ya 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bahungira ku Kibuye mu gihe Abatutsi bari bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yifatanyije n’Abanya-Suède baba mu Rwanda mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Igihugu cya Suède
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu mikino Mpuzamahanga ya gicuti muri Kamena 2026, harimo n'uwakiniye Manchester United