Amakuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko atumva uburyo umushinga wa ‘Muvumba Multipurpose Water Resources Development Program’ wari ugamije kuhira imyaka no kugeza amazi ku baturage bo mu karere ka Nyagatare wakozweho igice kimwe gusa
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yagaragaje impungenge zikomeye ku hazaza h’igihugu, avuga ko kiri mu nzira ishobora kuganisha ku gusenyuka burundu
Abagande batandatu batawe muri yombi ndetse bategerejwe gushyikirizwa urukiko kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, bakurikiranyweho uruhare mu mugambi w’uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga bwambukiranya imipaka, bwibasiye Banki ya Equity mu Rwanda
Abanyamuryango b’umuryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Rubavu bihaye intego yo guhashya magendu yabaye karande muri aka gace gahana urubibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abayobozi ko bakwiye kumenya neza ibibazo abaturage bahura nabyo no kubikemura ku gihe, by'umwihariko nk'urwego rw'ubuhinzi rukunze guhura n'ibibazo kandi rufatiye runini abaturage