Amakuru

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yijeje ab’i Musanze ko MINADEF izakora ubuvugizi Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rukazagurwa mu rwego rwo kugira ubushobozi butuma rubika ibimenyetso byose by’amateka yahabereye.
Ku wa 16 Mata 1994, Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajendarume n’abapadiri.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 38 y’amavuko ndetse n’abasore bane yahaye akazi ko kumwica.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, ahagana saa tanu z’amanywa, mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Norvege kuri Ruliba, habereye impanuka y’amayobera, aho imodoka yari irimo abantu batanu yagurutse ikarenga umuhanda ubwo yakataga ikorosi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyatangaje ko mu gihembwe cy’Ihinga cya 2026 A umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi n’ibijumba wiyongeye ugereranyije n’uko wari uhagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025
Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville, aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Sassou Nguesso wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Kongo
Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari muri Cameroun aho yagiye kwifatanya na Kiliziya yo muri iki gihugu mu kwakira Papa Leo XIV
Mu buhamya bunyuranye butangwa n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abenshi basoza bashimira cyane Ingabo za RPA zayihagaritse aho bahuriza ku ijambo ‘Nuko Inkotanyi ziraza’ basobanura ko ari zo bakesha kuba bararokotse ndetse no kugira icyizere cyo kongera kubaho.
Mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Cairo mu Misiri, minisitiri w’uburezi, Dr. Joseph Nsengimana yakiriwe na minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi, Dr. Abdelaziz Konsowa.