Amakuru

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira kugeza ku wa 11 Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure byishe abantu 28 mu turere dutandukanye tw’igihugu
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko imiryango 47 igizwe n'abaturage 74 b'impunzi z'Abarundi batashye ku bushake mu gihugu cyabo.
Abantu batatu bo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye birakekwa ko banyoye ikigage gihumanye bikabaviramo gupfa
U Rwanda rwakiriye imiryango 64 igizwe n'Abanyarwanda basaga 200 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Polisi y'u Rwanda yakiriye Abapolisi bagize itsinda RWAFPU3-3, bavuye mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho bari bamaze umwaka urenga baburimo. 
Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango igaragaza ko amakimbirane mu miryango, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga biza ku isonga mu gutuma hari ubwiyongere bw'abangavu baterwa inda
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Donatille Mukantaganzwa, yasabye abanditsi b'impapurompamo z'ubutaka kwirinda amanyanga bagakora baharanira gukemura ibibazo bigaragara muri serivise z’ubutaka aho kuba ba gitera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Usta Kayitesi, yashimiye ndetse anagenera ibihembo umunyeshuri Atete Kagorora Arianah wahize abandi mu irushanwa ryo kwandika inyandiko ndende mu bihugu bya Afurika y'Uburasirazuba, 'EAC Essay Writing Competition
Banki Nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya basinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) agamije gushyiraho uburyo bwo gusangira impushya (License Passporting Framework) ku batanga serivisi zo kwishyurana (Payment Service Providers PSPs).
Polisi y' u Rwanda ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba yishe irashe umugabo ugenda imbere y'abakora ubucuruzi bwa magendu, nyuma yo kurwanya abashinzwe umutekano agakomeretsa umupolisi.