Amakuru

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamenyesheje Abanyarwanda bose baba cyangwa basura iki gihugu ndetse n’abari mu Bwami bwa Bahrain ko nta mpungenge bakwiye guterwa n'intambara iri mu Burasira bwo hagati, ibizeza umuteka n’ubufasha ku babukeneye
Ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo gikomeje kugaragazwa nk’ingutu cyane cyane ku bacuruzi bongerera agaciro ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bakenera ibyo gupfunyikamo ariko bakagorwa no kubibona ku giciro kidahanitse
Alain Destexhe wabaye Umusenateri w’u Bubiligi  , yanenze uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano igisirikare cy'u Rwanda na bamwe mu Bayobozi Bakuru b’Ingabo , kandi yagakwiye kubifatira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Umugabo wo mu karere ka Gusagara, akurikiranyweho kwica nyirarume w'imyaka 45,amuteye icyuma mu gatuza, amuziza avoka.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko mu rwego rwo kureshya ndetse no gufasha abashaka gushora imari, bifuza kubaka inganda mu cyanya cyahariwe inganda muri aka Karere ndetse no kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda
Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC Group) bwatangaje ko abafatabuguzi bacyo batuye mu Mirenge igize akarere ka Bugesera ndetse n'iyo mu karere ka Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe , biteganyijwe bataza kubona amazi nk'uko bari basanzwe bayabona .
Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva kubagaragariza gahunda ya Guverinoma mu gukemura ibibazo by'ingutu biri mu bworozi bibangamiye abaturage
Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1)  ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidali ya Loni mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy K. Afrika, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansoor Ali Al-Hajri, aho baganiriye ku ngingo zinyuranye zishingiye ku bufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda akaba ari nawe ufite agahigo k’uko yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi imikino myinshi 112, Haruna Niyonzima, yatangaje ko atazongera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.