Amakuru

François Bazaramba, wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside, yapfiriye muri Finland muri Gereza ya Kerava aho yari afungiye.
Perezida Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,BAD.
Polisi yataye muri yombi bamwe mu bayobozi ba Hoteli Urubuto yahoze yitwa Dayenu yo mu Karere ka Nyanza, kugirango babazwe iby'urupfu rw'umusekirite wabo wapfiriye muri piscine y'iyi Hoteli.
Sena y'u Rwanda yatangaje ko igiye gukora igikorwa cyo gusura abaturage mu Gihugu hose, hagamijwe kureba ibikorwa mu guteza imbere ubworozi.
Mu Mujyi wa Kigali, hafi y'ahasanzwe nabwo inyubako ya Kigali Convention center, hagiye kubakwa Parklane Center , izaba igizwe n’amagorofa 25.
‎Guverinoma y'u Rwanda n'iya  Togo, byasinyanye amasezerano yo gukuraho Visa ku baturage b'Ibihugu byombi.‎Ni amasezerano
Abagabo batatu bo mu karere ka Nyanza, bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'abantu babiri bakubise bikamuviramo urupfu, babashinja kwiba ihene.
Abagera kuri 47 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, basoje amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane yari amaze amezi atanu atangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, basabwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe mu gucunga umutekano .
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ubucuruzi bw’u Rwanda bwazamutseho 11,3%, ibyoherezwa mu mahanga bbikiyongeraho 12.70% , naho ibyinjizwa bivuye hanze  byo bigabanukaho 9.74% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2025.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka