Amakuru

Imikino y’umunsi wa munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027, irakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, hakinwa imikino ibiri ikomeye irimo Kigali FC na Mukura Victory Sports ndetse na APR FC na Gasogi United.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 bacyekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibikoresho by'amashanyarazi, aho bibaga insinga zo mu bwoko bwa "Copper" hirya no hino mu Gihugu.
Nyuma y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zigaragara mu bice bitandukanye, Umujyi wa Kigali wibukije ba nyir’inyubako z’ubucuruzi n’izindi nyubako zitandukanye amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo gukumira inkongi no kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko hakiri urugendo kugira ngo umuco wo kwizigamira urusheho gushinga imizi mu Banyarwanda, nubwo amatsinda yo kwizigama no kugurizanya amaze kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette, watangiye izi nshingano  nshya, yavuze ko kubaka ubushobozi buhoraho bw’abagenzuzi, no gukorana neza n’abafatanyabikorwa biri mu bizafasha mu kugira ubugenzuzi bufite ireme no kuzuza neza izo nshingano.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe guhindura imyumvire ivuga ko ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere rifite ibyago byinshi kurusha irikorerwa mu bihugu byateye imbere, ashimangira ko ibyago bishobora kugaragara aho ari ho hose ku isi kandi ko hari uburyo bwo kubicunga.
Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), Banki y’Isi n’Ihuriro rya Climate Compatible Growth (CCG) byahuriye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri igamije kongerera ibihugu ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Geospatial mu igenamigambi ryo kugeza amashanyarazi ku baturage.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Ugushyingo 2026, Uwizeye Judith wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahererekanyije ububasha na Uwacu Julienne wamusimbuye.
Abahinzi bo mu gishanga cya Bimera, giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko umusaruro wabo wiyongereye nyuma yo gutunganya iki gishanga no kubaka amaterasi y’indinganire ku misozi igikikije, byafashije kurwanya isuri no kubungabunga ubutaka.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka