Amakuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, yafashe abagabo babiri bakekwaho ibikorwa by’ubujura burimo n’ubw'amatungo, harimo uwafatanywe urumogi iwe.
Habumugisha Dieudonne w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yahize abandi bakinnyi mu gikombe cya Afurika cya handball cy’abatarengeje imyaka 20 cyaberaga muri Côte d'Ivoire nk’uwatanza imipira myinshi yavuyemo ibitego.
Mu Karere ka Rwamagana umusore w’imyaka 20 yitabye Imana, abandi batatu bari kumwe barakomereka bikomeye nyuma y’uko ingunguru bakoreshaga mu guteka kanyanga ibaturikanye mu ishyamba.
Police y’abagabo yatangaje ko yasinyishije Ganza Nolan Enzo ukina asaranganya imipira (Setter), naho iy’abagore isinyisha abakinnyi babiri bashya aribo Uzamukunda Fillette ukina nka libero na Rosaly Galdino Pereira Egwuatu Chioma ukina yataka (Outside hitter).
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF).
Uyu munyeshuri wigaga ku ishuri ryita ku Bafite UBumuga “Institute for Blind Children Kibeho” ry’i Nyaruguru,  mu ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswayiri (LFK), yagize amanota 93.53% mu bizamini bya Leta.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyatangaje ko umusaruro w’amata mu Rwanda ukomeje kwiyongera, nubwo mu gihe cy’impeshyi ushobora kugabanuka bitewe n’ibura ry’amazi n’ubwatsi bw’amatungo.
Abahinzi n’abohereza mu mahanga umusaruro w’imboga n’imbuto barasabwa gukoresha inyongeramusaruro n’imiti yemewe n’ibihugu bagiye koherezamo, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wangizwa kubera kutuzuza ibisabwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka