Amakuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko muri Kanama 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15,7% ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga 2026 byari byiyongereyeho 14,5%.
Indirimbo “Inshallah” y’umuhanzi nyarwanda The Ben yujuje abarenga miliyoni eshanu bayirebye kuri YouTube, mu gihe kitaragera ku kwezi isohotse, bishimangira ko ikomeje kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki.
Louise Mushikiwabo amaze imyaka irindwi ayobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), aho kuva mu 2019 ibikorwa bye byibanze ku guteza imbere abagore, urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi no gukomeza guhuza ibihugu n’abaturage bikoresha Igifaransa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026, ikigo Roc Nation Sports (RNS) and Roc Nation Sports International (RNSI) kireberera inyungu z’abakinnyi cyatangaje ko cyasinyishije umukinnyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Leonard Craig Randall II usanzwe akinira APR BBC.
Rutahizamu w’umunyarwanda Noam Fritz Emeran yerekeje mu ikipe nshya ya FC Stade Lausanne Ouchy yo mu Busuwisi nyuma yo gutandukana na FC Groningen yo mu Buholandi yari amazemo imyaka 3.
Abayobozi ba Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, na Burigade ya 202 y’iza Tanzania (TPDF) bari mu nama ya 16 y’Abayobozi b’Ingabo  bakorera ku mupaka uhuza ibihugu byombi, kugira ngo baganire ku bibazo by’umutekano no kurushaho gushimangira ubufatanye.
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15,58$, akabakaba miliyari 22 Frw, mu minsi itanu.
Perezida Paul Kagame, ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Iby’isanzure (International Space Summit) ihuriyemo abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzego mpuzamahanga, abahanga ndetse n’abahagarariye abikorera.
Umuyobozi ushinzwe Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) igice cy'Amajyepfo, Brigadier General Shishir Bhardwag, yashimye Ingabo z'u Rwanda zigize Batayo ya RWANBATT-3, ziri muri ubu butumwa kubera imyitwarire myiza, ubunyamwuga, n' ubwitange bagaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.
Ikipe ya FC Les Aigles du Congo ishobora kutarara i Kigali mu Rwanda mu gihe yitegura gukina n’ikipe ya APR FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzabera muri Sitade Amahoro ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026 saa 18:00.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka