Amakuru

Ubuyobozi bw’inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahaye leta inama zigamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano hagati ya RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ayo hagati ya RDC n’u Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, rwatangaje ko mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685$ aho byiyongeye ugereranyije na miliyoni 647$ bwari bwarwinjirije mu 2024 bigaragaza ubwiyongere bwa 6%.
Kaminuza y’u Rwanda,UGHE, INES Ruhengeri na Aarhus yo muri Denmark, byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no hanze yarwo.
Imikino y’amatsinda muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball iri kubera mu Rwanda, yasojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026. Hakinwe umunsi wayo wa nyuma utahiriye APR VC yari itaratsindwa iratsikira, uhira Kepler VC na REG VC zari zaratakaje umukino umwe mbere, Police VC ikomeza kwema isoza idatsinzwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga arasaba afafite ibinyabiziga by’umwihariko abatwara moto kubahiriza gahunda yashyizweho mu mujyi wa Kigali yo gutwara abagenzi rusange mu buryo bwa bisi,birinda kunyura mu gisate cyagenewe bisi mu masaha yashyizweho.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), ku bufatanye na Banki y’Iterambere ry’u Rwanda (BRD), yashyizeho ikigega cyihariye cyiswe Aguka Youth Fund, kigamije guteza imbere urubyiruko n’abahanzi babinyujije mu kuborohereza kugera kuri serivisi z’imari no kubona igishoro cyo guteza imbere imishinga yabo
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga arasaba abafite ibinyabiziga by’umwihariko abatwara moto kubahiriza gahunda yashyizweho mu mujyi wa Kigali yo gutwara abagenzi rusange mu buryo bwa bisi,birinda kunyura mu gisate cyagenewe bisi mu masaha yashyizweho.
Uwo munsi Col Théoneste Bagosora yamenyesheje abasirikare bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ntibumenyekane, ndetse banashake uko babwikuraho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habarurema Jean D’amour ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi