Amakuru

Abagande batandatu batawe muri yombi ndetse bategerejwe gushyikirizwa urukiko kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, bakurikiranyweho uruhare mu mugambi w’uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga bwambukiranya imipaka, bwibasiye Banki ya Equity mu Rwanda
Abanyamuryango b’umuryango wa FPR Inkotanyi, mu murenge wa Rubavu bihaye intego yo guhashya magendu yabaye karande muri aka gace gahana urubibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abayobozi ko bakwiye kumenya neza ibibazo abaturage bahura nabyo no kubikemura ku gihe, by'umwihariko nk'urwego rw'ubuhinzi rukunze guhura n'ibibazo kandi rufatiye runini abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yatangaje ko inzego z’ibanze zazamuye ingengo y’imari zikusanyirije, aho yageze kuri miliyari zisaga 98 Frw mu 2025
Abayobozi b’inzego bwite za Leta n'abo mu nzego zegerejwe abaturage bateraniye mu nama iri kubera mu  ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riri i Gako mu Karere ka Bugesera
Umuhanda munini uhuza Muhanga – Ngororero – Mukamira wafunzwe by’agateganyo, bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikawangiza
Ihuriro rya AFC/M23 rirashinja ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC, gukoresha indege zitagira abapilote mu bitero bivugwa guhitana ubuzima bw'abasivile, abandi bagata ibyaho cyane ko biba byangiritse
Akarere ka Ngoma ko mu Ntara y’Iburasirazuba kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2024–2025, kagira amanota 77.2%, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)