Amakuru

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abamotari kurangwa n’indangagaciro, kugira isuku no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashora mu byaha, ndetse no kudatiza umurindi ababikora
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uboworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye Afurika kubaka uburyo buhamye bwo kwihaza mu biribwa binyuze mu ishoramari, imiyoborere myiza n’ikoranabuhanga, ikagira abaturage bazira inzara, umusaruro ukaba mwinshi ndetse n’imari iturutse mu buhinzi ikiyongera.
Mu gihe amafaranga y’umusanzu w’ababyeyi agiye kuzamuka, bamwe mu babyeyi bongeye kwibaza ku yandi mafaranga amashuri abashyiraho ku ruhande rw’umusanzu basanzwe bishyura
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buvuga ko uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kurinda ingagi zo mu misozi miremire ari kimwe mu byafashije umubare wazo kwiyongera, ndetse bikagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu bw’u Rwanda.
Umuhanzi , wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz, yavuze ko urupfu rwa mugenzi we Jay Polly rwari igihombo gikomeye kuri we ku giti cye, ku muziki nyarwanda ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.
Umuhanzikazi Nyarwanda, Nirere Shanel wamamaye nka Miss Shanel yabujije abantu kwitabira igitaramo cya Rema kizabera i Kigali avuga ko kukijyamo nta mutekano bazahabonera.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18).
Itsinda ry’abana babyina rya Moriox Kids ryerekeje muri Kyrgyzstan aho ryatumiwe mu birori byo gusoza irushanwa Mpuzamahanga rya ‘World Nomad Games 2026’ bizaba tariki 6 Nzeri 2026.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cy’igikombe cy’Afurika kiri kubera Nairobi muri Kenya nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1.
Rutahizamu w’imyaka 24 ukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Noam Fritz Emeran, yatandakunye n’ikipe ya Groningen FC yakiniraga, ikina icyiciro cya mbere mu Buholandi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka