Amakuru

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rw’iminsi ibiri , rugamije kwagura umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Murandasi, ubu imaze kumenyerwa nk’igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, imaze imyaka isaga 60 kuva ishyizweho mu 1969
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe ,yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Amb. Maria Manuela dos Santos Lucas.
Shema Ngoga Fabrice uri kwiyamamariza kuyobora Federasiyo y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko naramuka atorewe uyu mwanya, atanze uburenganzira bw'uko amafaranga agenerwa na CAF yazakoreshwa mu kuzamura impano z'abato mu mupira
Abakiriye agakiza ni bo baririmba bati “Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’Ibikomangangoma" bagakomeza ngo "Nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa yikorere amaboko." Birashimisha kubona uwavuye ku cyavu uyu munsi akaba yaratewe iteka imibereho ye igahinduka
Umusirikare wa FARDC wo mu ngabo zishinzwe umutekano w’umuyobozi w’ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, ku ruhande rukiri mu maboko ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe na Wazalendo
Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko abasivile 23 barimo Rugaju Reagan, Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard, bakurikiranwa bari hanze
Amabasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yatangariye ubwiza bw’u Rwanda by’umwihariko ubwa Pariki y’Akagera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari i Singapore aho yitabiriye inama zirimo ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Afurika na Singapore (SAMEV), ndetse n’Inama Mpuzamahanga y’Ubucuruzi hagati ya Afurika na Singapore (ASBF)
Umujyi wa Kigali washimiye urubyiruko rw'abakorerabushake rwo mu Mujyi wa Kigali, uruhare n'umuhate bagira mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'uyu mujyi